Ni ibiki dusanga muri iyi mbumbanyigisho?
Iyi mbumbanyigisho igizwe n’ibice 4 bikurikira :
Igice cya 1: Amateka y’inkuru mu buvanganzo nyarwanda
Igice cya 2: Amahange n’amahame shingiro agenderwaho mu gusesengura umwandiko
Igice cya 3: Isesengura ry’inkuru rigendeye ku ihange nyansobeko no ku mahange ndangamutima na ndangamuco
Igice cya 4: Ibarankuru
umunyeshuri urangije iki kigisho aba ashoboye :
· gusobanura inkuru icyo ari cyo ayigereranyije n’izindi ngeri z’ubuvanganzo z’Ikinyarwanda no gusobanura amateka y’inkuru mu buvanganzo nyarwanda ;
· kugaragaza ubugeni bw’inkuru mu myubakire yayo;
· kwerekana ubugeni bw’ihariye bwo kubara inkuru;
· gusesengura inkuru hakurikijwe amahame n’amahange yihariye ;
· gusobanura ibarankuru no kugaragaza imvugo inoze iranga inkuru y’Ikinyarwanda.
- Teacher: Uwizeyimana Agnes